Abanyeshuri 90 basoje amasomo muri gahunda ya #Igire ku nshuro ya karindwi!

Minisitiri Jean Nepo Abdallah yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 90 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri gahunda ya Igire ku nshuro ya karindwi. Iyi gahunda, igamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, yahaye aba banyeshuri ubumenyi mu mashami atandukanye ya Rwanda Polytechnic, aho bamaze amezi atandatu bahugurwa mu bumenyi bufatika bwabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Mu ijambo rye, Minisitiri Jean Nepo Abdallah yashimiye aba banyeshuri ku mwete bagaragaje, abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu guteza imbere imibereho yabo no kwihangira imirimo. Yashimiye kandi BPR Bank ku ruhare rukomeye igira muri iyi gahunda, binyuze mu gutera inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).

Source: NYC

Back