Isangano ry’Urubyiruko ku nshuro ya gatatu ku insanganyamatsiko igira it “Dukomeze ibikorwa by’ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza.”

Mu ijambo rye, Minisitiri Jean Nepo Abdallah yagaragaje icyerekezo cy’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, ashimangira ko igihugu cyiyemeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya, cyane cyane iyagenewe urubyiruko. Yashishikarije urubyiruko kwitabira amahirwe ahari, Leta ikomeje gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kunoza imibereho n’iterambere ryabo.

By’umwihariko, igikorwa cyasusurukijwe n’abahanzi bakomeye barimo Kevin Kade na France Mpundu, bashimishije abari bitabiriye binyuze mu bihangano byabo byuzuyemo ubutumwa buhamagarira urubyiruko gukomeza umurava mu bikorwa by’ubutwari.

Isangano ry’Urubyiruko ni urubuga rufasha urubyiruko guhuriza hamwe ibitekerezo byubaka igihugu, kurushaho kwiga ku mahirwe ahari no kumva uruhare rwabo mu iterambere rirambye ry’igihugu cy’u Rwanda.

Source: NYC

Back